Uwigeze gutoza Real Madrid,FC Barcelona na Atletico Madrid yitabye Imana

Radomir Antic uvuka mu gihugu cya Serbia, wari uzwi ku izina rya Radi Antic, yitabye imana ku myaka 71 y’amavuko.

Yanyuze mu makipe nka Real Madrid, Barcelona na Atletico Madrid nk’umutoza, nyuma yo gukina mu bwongereza mu ikipe ya Luton Town ahagana mu mwaka w’1980.

Antic afite amateka maremare, kuko yamaze igihe kinini Ari umutoza w’ungirije mu ikipe ya Ral Madrid, Barcelona na Real Zaragoza. Ariko abafana ba Atletico Madrid bazahora bamwibuka ubwo yabaheshaga ibikombe bibiri mu mwaka umwe, icya mbere ni igikombe cya shampiyona ya Esipanye (La liga), ndetse anayihesha igikombe cy’umwami muri Esipanye (Copa del Rey) atsinze FC Barcelona ku mukino wa nyuma, mu mwaka w’imikino w’1995-96.

Antic yahamagawe mu ikipe y’igihugu cya Yugoslavia inshuro imwe, imyaka 4 ya nyuma nk’umukinnyi, yayikinnye mu ikipe ya Luton ari naho yasoreje umwuga we wo gutera umupira, nyuma aza kujya mu mwuga wo gutoza, aho yamenyekaniye muri Esipanye.

Yatangiriye umwuga wo gutoza mu ikipe ya Real Zaragoza nyuma aza gusoreza imirimo ye yo gutoza mu bushinwa mu mwaka wa 2015, avuye mu ikipe y’igihugu ya Serbia hagati y’umwaka wa 2008 na 2010.

Kigeza ubu abo mu muryango ntibaratangaza icya mwishe.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News