Uwo bari bamaze imyaka 27 bibuka baziko yapfuye bongeye kumubona

Musabende Denyse waburanye n’umuryango we ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yari itangiye, yongeye kubonana na wo nyuma y’imyaka 27 mu gihe abavandimwe be bo bamwibukaga bazi ko yapfuye. Byari amarira y’ibyishimo.

Uyu Musabende Denyse wari ufite imyaka itanu ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga, ubu ni umubyeyi wagize amashami yamushibutseho.



Musabende Denise avuga ko mbere ya Jenoside yitwaga Musabende Savoronie Ayinkamiye ariko aho Jenoside yabereye ntiyari azi amazina ye ariko akibuka Musabende.

Avuga ko nta byinshi yibuka ubwo Jenoside yabaga ariko ko yahunganye n’umubyeyi wabo ari we se bakaza kuburana ubwo bari bageze i Ntongwe (i Kinazi mu Karere ka Ruhango) bagahura n’igitero cy’interahamwe cyabasabye kwitandukanya, abagore bakajya ukwabo n’abagabo bakajya ukwabo.




I Ntongwe ago yaje kurokokera ngo hiciwe abantu benshi mu bo bari bari kumwe mu gihe we yaje gutoragurwa n’umukobwa wo muri kariya gace akamujyana mu rugo ariko na bo bakaza kumurekura kuko bashatse kumwica akaza kugenda nyuma akaza kubonana n’umuryango wamureze.

Avuga ko yibukaga amazina y’abavandimwe be ariko ko na bwo yajijinganyaga ndetse n’umwana muto bakundaga gukina.

Yakomeje gushakisha abo mu muryango we ariko bikomeza kwanga ndetse akagera n’aho acika intege ariko akongera agakomeza agashakisha.

Muri uyu mwaka ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, ni bwo hasohotse amashusho bamwe mu bo mu muryango we bakaza kuyabona bagahita bahamagara.

Baje kumuhamagara bamubwira ko umuryango we wabonetse ndetse bamubwira ko hari mukuru we witwa Theodette na Nyirasenge.

Murekatete Theodette akaba ari mukuru wa Musabende warenzwe n’ibyishimo ubwo yabonaga murumuna we wari umaze imyaka 27 bazi ko yapfuye, avuga ko nta cyizere cy’uko murumuna we yaba akiriho ndetse ko bamwibukaga hamwe n’abandi ku itariki ya 26 Gicurasi.

Ngo mu masengesho yo gusabira abo mu muryango wabo bitabye Imana, yanasabigaraga Musabende.

Murekatete Theodette avuga ko mu minsi ishize ni bwo hari umuntu wamuhamagaye amubwira ko murumuna wabo yabonetse akamusubiza amwuka inabi ko amaze kurambirwa abatekamutwe.

Nyuma ngo baje kumusobanurira ariko na bwo ntiyahita abyemera ahubwo avuga ko azabyemera ari uko bihuriye.



Didier Maladonna/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: