Uyu munsi nibwo hari bumenyekane niba Gicumbi FC iraguma mu cyiciro cya 1

Kuri uyu wa Gatandatu harimo kuba inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa).

Byari biteganyijwe ko Iyi nama ibera ku Gisozi guhera saa tatu.

Ni inama ibaye ikurikira idasanzwe yaherukaga kuba ku wa 20 Ukuboza 2019 ndetse ku murongo w’ibyigwa hashyizweho ingingo 18 zigomba kwibandwaho.

Gusa nubwo hatanzwe izi ngingo hari izindi zitatangajwe n’ubunyamabanga bwa Ferwafa bwatumije iyi Nteko Rusange ku wa 16 Nzeri, nyamara byifuzwa n’abanyamuryango.

Ku isonga hari ikibazo cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, bakagera kuri batanu.

Iyi ni ingingo imaze iminsi igaruka cyane mu nama z’Inteko Rusange za FERWAFA guhera mu 2015, nyuma y’imyaka ibiri gusa hatangiye gukinishwa abanyamahanga batatu gusa mu bakinnyi 18.

Ubwo IGIHE yaganiraga n’ubuyobozi bwa Ferwafa, bwahakanye amakuru y’uko hari igitekerezo cyo kongera umubare w’aba bakinnyi bava mu bindi bihugu.

Ku rundi ruhande ariko, umwe mu bayobozi b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yabwiye IGIHE ati “Babikuye kuri gahunda ariko abanyamuryango barabisabye.”

Byitezwe ko iyi ngingo iri mu ziza kugarukwaho dore ko amakipe nka Rayon Sports ashobora kugira abanyamahanga batandatu, Kiyovu Sports batandatu n’andi akaba yaraguze abarenze batatu bifashishwa ku mukino.

Ikindi cyitezwe muri iyi Nteko Rusange ni ikibazo cy’amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC yamanuwe mu Cyiciro cya Kabiri na Komite Nyobozi ya Ferwafa nyuma yo gusoza amwe mu marushanwa imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ferwafa yahagaze ku mwanzuro wayo, yafashe nta tegeko rikurikijwe, ariko abayobozi b’amakipe yombi yamanuwe bashyigikiwe na bamwe muri bagenzi babo, basabye ko iki kibazo cyazagarukwaho mu Nteko Rusange nubwo kitari ku murongo w’ibyigwa.

Biteganyijwe ko kandi iyi nama y’Inteko Rusange igaruka ku nkunga yatanzwe na FIFA na CAF muri ibi bihe bya COVID-19, gushyiraho Umuyobozi wa Komisiyo y’Imisifurire usimbura Gasingwa Michel weguye, aho hatekerezwa Munyanziza Gervais ndetse no kuganira ku isubukurwa rya Shampiyona.

Ibi biraza bisanga ibigomba kugarukwaho byari byemejwe mu nama z’Inteko Rusange zabaye muri Gicurasi na Ukuboza 2019 birimo umushinga wo kubaka Hoteli ya Ferwafa no kubaka ibibuga mu nkunga itangwa na FIFA.

Ingingo 18 zashyizwe kuri gahunda y’ibyigwa kuri uyu wa Gatandatu:

  1. Kugenzura niba uburyo bw’itumira n’umubare w’abagize Inteko bihuye n’ibiteganywa n’amategeko shingiro ya FERWAFA.
  2. Kwemeza umurongo w’ibyigwa.
  3. Ijambo rya Perezida.
  4. Gushyiraho abanyamuryango bagenzura imyandikire y’inyandiko mvugo.
  5. Gushyiraho abagenzuzi b’amatora.
  6. Guhagarika by’agateganyo cyangwa kwirukana umuryanmuryango (niba hari uhari ugomba gufatirwa icyo cyemezo).
  7. Kwemeza inyandiko mvugo y’inama iheruka kuba.
  8. Raporo y’ibikorwa bya FERWAFA (igaragaza ibikorwa byakozwe guhera igihe cy’inama iheruka).
  9. Kwerekana imbonerahamwe y’umutungo ushyizwe hamwe kandi ikosoye igaragaza inyungu n’igihombo.
  10. Kwemeza imicungire y’imari y’umwaka.
  11. Kwemeza ingengo y’imari.
  12. Kwemerwa nk’umunyamuryango (niba hari ababisabye).
  13. Itora ryerekanye n’ibyifuzo by’abashaka ko amategeko agenga umuryango n’amategeko ngengamikorere yahinduka (niba hari ababigaragaje).
  14. Guzuma ibyifuzo by’abagize Komite Nyobozi.
  15. Gushyiraho urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imikorere (niba ari ngombwa), bisabwe na Komite Nyobozi.
  16. Kwambura ububasha umuntu cyangwa urwego (niba ari ngombwa).
  17. Gutora Perezida, Visi Perezida n’abagize Komite Nyobozi (gusimbura Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire).
  18. Indi ngingo iyo ariyo yose yasabwe n’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

 

Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yitezwemo zimwe mu ngingo zikomeye zitashyizwe ku murongo w’ibyigwa

 

About The Author