Uyu ni umunsi w’icyayi,Bimwe wakimenyaho

Uyu ni umunsi  w’icyayi ku isi.

Icyayi ni uruvange rw’amazi ashyushye n’ibibabi by’icyatsi cyitwa Camellia sinesis, nicyo kinyobwa kiza ku mwanya wa kabiri mu kunyobwa cyane ku isi, nyuma y’amazi.

Ntabwo inkomoko yacyo izwi neza, bivugwa ko ari muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, gusa ONU/UN ivuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko mu myaka 5,000 ishize mu Bushinwa bakinywaga.

Icyayi cyaje gukwira hose kw’isi kigeraho kinjira mu buzima bwa benshi ndetse kukinywa biba kandi nk’ubusirimu kuri bamwe, naho ku bandi icyayi gihinduka umuco.

Abahanga bavuga ko biriya bibabi byacyo byifitemo ‘caffeine’ yongera akabaraga no kumererwa neza mu mubiri.

Muri ibi bihe kivangwa n’ibindi bikiryoshya nk’isukari, amata, ibirungo bihumura n’ibindi…gusa hari n’abakunda kukinywa ari umwimerere.

Usibye kukinywa, ubuhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi butunze miliyoni nyinshi z’imiryango y’abantu ku isi nk’uko bivugwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Kubera uburyo gikundwa, akamaro kacyo ku mubiri no ku bukungu, ONU yagennye ko buri mwaka tariki 21 z’ukwezi kwa gatanu uba umunsi mpuzamahanga wahariwe icyayi.

ONU ivuga ko kuri uyu munsi abantu bazirikana ibikorwa byo kongera umusaruro wacyo, icuruzwa ryacyo n’inyobwa ryacyo kuko bifite uruhare mu kurwanya ubukene.

Uyu munsi rero, niba wakundaga kwinywera igikoma cyangwa agatama, ubyigomwe usome ka cyayi.

Niba usanzwe ukunda icyayi, wongereho igikombe kimwe kucyo wanywaga uyu munsi!

Umunsi mwiza w’icyayi ku bagikunda!

@igicumbinews.co.rw