Video: Kwibuka26: Ijambo rya Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame mu ijambo ritangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yavuze ko ibihe bidasanzwe bya coronavirus bidakwiye kubuza Abanyarwanda gahunda yo kwibuka ngo ikizahinduka ni uburyo bwakorwagamo.

Kuri uyu wa 7 Mata 2020 Abanyarwanda n’inshuti zabo batangiye kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwo kwibuka uyu mwaka bugoye kuko Abanyarwanda badashobora kuba hamwe ngo umuntu ahumurize undi.

Ati “Ntabwo byoroshye Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi. Tugafatanya tugahuza imbaraga zacu twese. Ibi tubikora mu mihango no mu bindi bikorwa nk’urugendo rwo kwibuka, n’ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho dutuye. Ariko ibihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza inshingano yacu yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa”.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko uyu munsi u Rwanda ruribuka amahano rwanyuzemo n’ibyo rwatakaje, umuntu ku giti cye n’igihugu.

Ati “Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu, n’abazakurikiraho ibyabaye ku gihugu cyacu, n’amasomo twabikuyemo. Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomokaho”.

Yakomeje agira ati “Ibi byose twize mu mateka yacu ni ibikomeza ubumwe bwacu. Birimo agaciro k’ubuyobozi bwiza bwita ku mibereho y’abenegihugu. Twamenye akamaro ko gukorera hamwe. Tukubaka ejo hazaza habereye Abanyarwanda bose, ubudatezuka bw’umutima w’impuhwe biranga Abanyarwanda bifasha Abanyarwanda mu kunyura mu bibazo bishya duhura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi”.

Perezida Kagame yavuze ko abatuye kuri iy’isi bose bahuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwabo ari urusobe. Ati “Tuzakomeza rero gutanga umusanzu wacu kugira ngo iy’isi irusheho kuba nziza. Dusangira amateka yacu, n’ibitekerezo bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu, n’abo bishobora kugirira akamaro bose. Kugira dutya ni ukongera icyizere gituma turushaho kuba abantu bazima,kandi kitwibutsa ko nta muntu wenyine wigira”.

Kanda hasi urebe Ijambo ryose:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News