Video: Meddy yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] yafashije abakunzi be gusoza umwaka neza abaha indirimbo nshya yise ‘Carolina’ yari amaze igihe kinini ateguza abakunzi be ariko barahebye.

Hari hashize amezi atari make Meddy atangaje ko agiye gusohora indirimbo yitwa Carolina. Uko iminsi yisunikaga niko abakunzi be bakomezaga guhanga amaso imbuga asohoreraho ibihangano bye ariko bagaheba.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, Meddy yasohoye iyi ndirimbo n’amashusho yayo, impano yavuze ko ahaye abakunzi b’umuziki we muri iki gihe cyo gusoza umwaka.

Uyu muhanzi mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo nisohoka izaba ari impano y’abakunzi be muri ibi bihe byo gusoza umwaka, ikabafasha kuwusozanya ibyishimo.

Ati”Umwaka turi kuwusoza, ni umwaka wari ugoye ariko tugomba kuwusoza neza. nibaza ko ndi umwe mu bagombaga gufasha abakunzi banjye kuwusoza neza.”

Muri iyi ndirimbo nshya ya Meddy higanjemo isura nshya y’uyu muhanzi, kuko agaragazamo ubuhanga buhebuje mu kubyina.

Iyi ndirimbo yafatiwe amashusho ahantu mu butayu, igaragaramo itsinda ry’ababyinnyi benshi.

Guhuza imbyino kwa Meddy n’ababyinnyi ni kimwe mu bitamenyerewe kuri uyu muhanzi bigaragara muri iyi ndirimbo nshya.

Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umukobwa witwa Carolina, aho Meddy aba amusaba urukundo. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element muri Country Record.

Ni yo ndirimbo ya mbere Meddy akorewe n’uyu mu producer uri mu bagezweho mu Rwanda.

Amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Lick Lick usanzwe ukorana n’uyu muhanzi.

Carolina igiye hanze ikurikira ‘We don’t care’ uyu muhanzi yaherukaga gukorana n’abahanzi bo muri Tanzania barimo Rj the Dj na Rayvanny.

 

Meddy yavuze ko indirimbo ‘Carolina’ igamije gufasha abakunzi be gusoza umwaka neza

 

Muri iyi ndirimbo, Meddy yagaragaje ubuhanga mu kubyina afatanyije n’itsinda ry’abandi babyinnyi

 

@igicumbinews.co.rw