Video: Perezida Macron yakubiswe urushyi

Abantu babiri batawe muri yombi mu Bufaransa nyuma y’aho umwe muri bo akubise urushyi Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Macron yakubiswe ubwo yaganiraga n’ikivunge cy’abaturage mu gace ka Drôme gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa.

BFM TV na RMC byashyize hanze amashusho kuri Twitter, agaragaza umugabo wambaye umupira w’icyatsi n’amadarubindi, yambaye n’agapfukamunwa, asakuza ngo “Turambiwe Macronie” (politiki ya Macron) ari nabwo yahise amukubita urushyi mu maso.

Kanda hasi urebe uburyo Perezida Macron yacaniriwe urushyi:

Abashinzwe umutekano wa Macron bahise bahagoboka baboha uwo mugabo, mu gihe Macron yahise ahungishwa. Nyuma abo mu biro bya Macron bemeje ko hari umugabo washatse kumukubita.

@igicumbinews.co.rw