“waduhaye ubuzima turagukunda” Bamporiki yifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza

“Isabukuru nziza kuri Perezida wacu Nyakubahwa Paul Kagame, uri umugisha kuri twe Abnyarwanda. Uri ishema ryacu kuba tugufite tugukesha byinshi waduhaye ubuzima turagukunda.” Ubwo ni bumwe mu butumwa butagira ingano Abanyarwanda bageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku Isabukuru yizihijeho imyaka 63 amaze abonye izuba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira ni umunsi Perezida Kagame yizihizaho Isabukuru y’amavuko, ariko ku Banyarwanda yitangiye agahara ubuzima bwe bwose ni urwibutso rukomeye ku mpano bahawe n’Imana ngo azacungure u Rwanda.

Ubutumwa bumwifuriza kwizihirwa ku isabukuru ye y’amavuko bugizwe n’ubwatanzwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga, abayobozi mu Gihugu ndetse no mu mahanga. Ku Banyarwanda, Isabukuru ibibutsa amahirwe yo kubona intwari.

Mu Kinyarwanda gitomoye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard ni umwe mu bayobozi bo mu Rwanda bagarutse ku butwari bwa Perezida Kagame n’impamvu afitiye agaciro gakomeye u Rwanda n’Isi yose.

Yagize ati: “Kwakira kwatwakiye, ukakira Intwari dukesha uko Rwemye uku, mpira mpangare kwifuriza uwatumye u Rwanda rwandana ishema, isabukuru nziza. Uwatwaye u Rwanda aho rwakabaye rwarandiye, hakabura umugabo, kugeza rutegereje uyu Mugaba. Gwiza uburame Nyakubahwa Paul Kagame, bundura, nagura,utoze iteka.”

Uwitwa Emmanuel Nshimiyimana yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko kuri ‘Papa Rwanda’ Nyakubahwa Paul Kagame. Gwiza uburame mubyeyi dukunda, waduhaye Igihugu aho kendaga kuzima ariko ukora uko ushoboye kose urakizahura none ubu dutewe ishema no kubyiruka turi kumwe namwe nyakubahwa. Imana Iguhe Umugisha Nyakubawa Perezida wacu.”

Hakizimana Deogratias na we ati: “Tariki nk’iyi mu mwaka wa1957 u Rwanda rwarose inzozi nziza, maze havuka umugabo w’intwari amateka azahora azirikana nk’Imanzi mu ntwari, Rudasumbwa akaba Umubyeyi w’u Rwanda rushya ruhamije ibirindiro n’ubwema mu ruhando n’amahanga.”

Ntirenganya ati: “Ni Intwari ya nge y’ikirenga, uwo nkunda cyane, uwo nigiraho byinshi Paul Kagame. Imana y’i Rwanda ikomeze iguhe uburame, twageze kuri byinshi ku bwawe kandi biracyaza. Ibyiza biri imbere, tukuri inyuma.”

Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora Igihugu cya Uganda yabayemo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’imbere rw’ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

Uretse kuba afatwa nk’Intwari ku Banyarwanda, amahanga na yo amubona nk’ikitegererezo mu miyoborere akurikije uburyo yahinduye ikerekezo cy’u Rwanda mu iterambere mu gihe k’imyaka irenga 20 gusa.

Umuryango mugari wa RPPC Imvaho Nshya wifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kumwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

@igicumbinews.co.rw