Wamunyagicumbi yegukanye ikamba muri Miss Rwanda 2020 ibitarigeze bibaho mu karere ka Gicimbi

Irasubiza Alliance ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020 uvuka mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna Mu mudugudu wa Kinihira I ,mu mateka y’akarere ka Gicumbi niwe mukobwa ukomoka muri aka karere wari witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda nubwo yayajyiyemo ahagarariye umujyi wa Kigali none byanamuhiriye yegukana ikamba.

Irasubiza Alliance ni we wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ahigitse Nishimwe Naomie baryaganaga isataburenge mu matora yo kuri interineti na telephone ngendanwa.

Ikamba rya Miss Popularity ni rimwe mu yafite agaciro gakomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko rihabwa umukobwa ushyigikiwe na rubanda nyamwishi.

Ni ikamba ryakunze guhabwa abakobwa baba baravuzwe cyane mu itangazamakuru kubera impamvu zitandukanye, bigatuma bashyigikirwa n’abantu batandukanye barimo n’abo batari bazi.

Ku manota 100 rihatanirwaho amatora yo kuri interineti aba afite agaciro ka 20, ayo kuri telefone akagira 60% n’abagize akanama nkempurampaka bagatanga 20% bakurikije uwo abafana babogamiyeho cyane.

Nyuma yo guteranya amanota yose byemejwe Irasubiza Alliance wari wambaye nomero 31 ari wambitswe ikamba rya Miss Popularity 2020 asimbura Mwiseneza Josiane wari urimaranye umwaka.

Yahise ahembwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 na MTN Rwanda, Irasubiza Alliance azaba ambasaderi wa Poromosiyo ya Yolo ajye ahembwa amafaranga ibihumbi bitanu mu gihe yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza iyi poromosiyo.

Uyu mukobwa yatsinze Nishimwe Naomie bari bahanganye cyane ku matora yo kuri telefone itora ryafunzwe bose bafite amajwi agera mu bihumbi 7900.

Kuba Irasubiza Alliance abaye Miss Popularity 2020 bisa n’bitunguranye dore ko ubwo Nishimwe Naomie yinjiraga mu irushanwa benshi bemeje ko ari we uzaryegukana.

Bamwe bashingiraga ku kuba ari umukobwa w’ubwiza ndetse usanzwe azwi n’abantu benshi bitewe n’itsinda ry’abavandimwe be [Mackenzies] bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane Instagram.

Ikindi bamwe bagejeje kure ubusesenguzi bemeza ko ari we ‘MTN yizaniye’ biturutse ku mikoranire itsinda rya Mackenzie risanzwe rifitanye na MTN Rwanda mu kwamamaza gahunda ya Connect Rwanda.

Inyarwanda ivuga ko Ibi ariko MTN Rwanda yabyamaganiye kure yemeza ko ntaho ihuriye n’ibijyanye n’amatora, bizeza abantu ko bazakorana n’uzaba yatowe kandi abikwiye.

 

Irasubiza Alliance akiri mu marushanwa

Inkuru bijyanye:

Kera kabaye muri Gicumbi habonetse umukobwa uri mu bahatana muri Miss Rwanda 2020

Umunyagicumbi wa mbere mu mateka uhatanira Ikamba rya Miss Rwanda 2020 ni muntu ki ?

@igicumbinews.co.rw