Wari uziko gukora Sport ari ingenzi k’ubuzima bwawe ?

Sport irimo uburyo butandukanye wayikoramo: nko gukina imipira itandukanye ,gutwara igare,gutaruka makeri ,kwiruka ,gukina karate,umupira w’amaguru ,kubyina,,,,,.

Gusa ngo abantu benshi ntibakunda gukora sport kuko usanga nta buryo bwa Sport na bumwe bitabira gukora,nyamara sport burya n’ingenzi ku buzima bwa muntu kuko n’uburyo bumwe bwagufasha kugabanya stress ,kugabanya umubyibuho ukabije ,kumva umeze neza mu mubiri,kuryama ugasinzira neza ,kugabanya indwara zifata umutima,gusabana igihe uyikorera mu itsinda,kuba wagira imikaya ikomeye no kuramba.

Amakuru ducyesha urubuga (howtheyplay.com),agaragaza ko muri Leta z’uzunzeubumwe z’amerika indwara zifata umutima arizo zihitana abantu benshi ,bagakomeza bavuga ko kuba buri wese yitabiriye gukora Sport byagabanya umubare munini w’abantu bapfa bazize indwara z’umutima,aho batanga urugero bavuga ko abantu bitabira ibikorwa bya sport nko kubyina ,Gukina Tennis n’izindi Sports bishobora kubaha kudahura nicyo bita Cardiovascular Deaths ku ngero zikurikira ku ijana: abibira k’urugero rwa41,racket sports k’urugero rwa 56 ,aerobics k’urugero rwa 36.

Bakomeza bavuga ko sport igabanya umunaniro no kumva usa nkuhangayitse aho bibiri bya gatatu by’abanyamerika bavuga ko ku muntu witabira sport byamufasha kumuvura ikibazo cy’umunaniro no kumva usa nkuhangayitse,bikagufasha gusinzira neza cyane cyane ku bantu bakunda kuryamira cyangwa basinzira bakajya bicura burikanya.

Igihe ukora sport urikumwe n’abantu batandukanye burya ngo bigufasha gusabana nabo ukungukiramo inshuti ndetse ukaba wanahamenyera amakuru utaruzi,dore ko sport inagufasha kugabanya umubyibuho ukabije aho iyo uri gukora sport ibinure bigenda bigabanuka bityo n’ibiro bikagabanuka maze wa mubyibuho ukabije ukagenda ugabanuka buhoro buhoro ubundi ukagira ubuzima .

Iyo ukora sport ngo bishobora gutuma ugaragara neza kuko iyo ukora sport umubiri wawe urushaho gukora neza nawamubyibuho ukagenda bityo bikagufasha kugaragara neza Dore ko sport inatuma wahorana akanyamuneza.

Mu rwego rwo kwimakaza gukora Sport ,mu Rwanda hatangijwe gahunda ya ‘Car Free Day’ ni umunsi ugamije guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana nabyo mu mihanda, banashishikarizwa kubungabunga ikirere birinda gukoresha ibinyabiziga bicyangiza ari nako bipimisha ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane mu kwipimisha indwara zitandura.

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016 hemezwa ko izajya iba ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Tariki ya 3 Ukuboza 2017 Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange “Car Free Day”. Icyo gihe Perezida Kagame yasabye ko gahunda ya Car Free Day yongerwamo imbaraga ndetse ikanongererwa amasaha, kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Kuri ubu mu mujyi wa Kigali iyi Siporo  ikorwa ku cyumweru cya mbere n’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi ,ikaba isigaye inakorwa mu uturere dutandukanye tw’igihugu.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw