Yari Guma mu Rugo mu buryo bwa burundu’- Dr. Mpunga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko hakurikijwe ubukana icyorezo cya Coronavirus gifite muri iyi minsi, ingamba zari zikwiriye zo kwirinda ikwirakwira ryacyo zagombaga kuba “kuguma mu rugo mu buryo bwa burundu”, ariko ibi bitakozwe kuko “byahungabanya imibereho y’abantu”.
Dr. Mpunga yabigarutseho ubwo yasobanuraga impamvu leta yafashe ingamba zikakaye zigamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, nyuma y’uko iki cyorezo kimaze kugera mu gihugu hose, ndetse hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanywe na cyo bakaba baritabye Imana mu Ukuboza umwaka ushize, mu gihe imibare y’abarwayi barembye bari no ku byuma bibongerera umwaka umaze kugera kuri 39.
Ibi byose byatumye mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, leta y’u Rwanda ifata ingamba zikomeye zirimo kubuza ingendo hagati y’uturere ndetse no hagati y’uturere tw’intara n’Umujyi wa Kigali. Iyi Nama kandi yahagaritse amateraniro rusange ndetse inategeka ko ibikorwa by’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bigomba gufunga imiryango saa kumi n’ibyeri z’umugoroba, n’ubwo amasaha yo guhagarika ingendo yo yagumishijwe ku isaha ya saa mbili z’umugoroba nk’uko byari bisanzwe.
Dr. Mpunga yavuze ko izi ngamba zafashwe zashoboraga kugera ku rwego rwo gushyiraho Guma mu Rugo ya burundu, bitewe n’ubukana bwa Coronavirus muri iyi minsi.
Yagize ati “ikintu abantu bagomba gutekereza bakamenya ni uko, dukurikije uko icyorezo giteye, n’uko twagiye tubana nacyo, n’ahandi mu bindi bihugu uko byagiye bigenda, ubusanzwe icyiciro twari tugezemo cyari icyo kuguma mu rugo mu buryo bwa burundu. Ibi byemezo byafashwe kubera ko ntabwo twari guhagarika ubuzima bwa burundu ku Banyarwanda, twasanze atari wo mwanya ufatika kuko hari ibindi byahungabana, ni ukuvuga imibereho y’abantu”.
Yavuze ko izi ngamba nshya zigamije gutuma abantu bakomeze gukora imirimo y’ibanze bityo ubukungu bwabo ntibuhungabane cyane.
Yagize ati “ibi rero ni ukugira ngo tugabanye, twoye kujya muri Guma mu Rugo ya burundu, nibura abantu bashobore gukora imirimo y’ibanze igihe gishoboka, banirinda [ubundi hakarebwa] uburyo indwara igenda yiyongera cyangwa se igabanuka bishingiye ku buryo abantu babigira ibyabo, bakabiha agaciro”.
Yakomeje asobanura ko icyemezo cyo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri kigamije gufasha abantu gutangira gutaha hakiri kare, hakirindwa ko bose barangiriza imirimo rimwe bagahurira mu muhanda icya rimwe, bigateza umubyigano w’imodoka ndetse n’abagenzi bakabura izibatwara kuko izitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gusa gutwara 50% by’ubushobozi bwazo.
Yagize ati “Murabizi ko guhagarika ingendo (curfew) itangira saa mbili. Abantu bose usanga bari mu muhanda saa mbili, usanga bari muri gare saa mbili, usanga [umubyigano w’imodoka ari mwinshi] bagenda banagongana. Gufunga saa kumi n’ebyiri rero biratanga umwanya wo kugira ngo abo bantu bose be guhurira muri gare saa mbiri kuko imodoka zitwara 50% [by’abo zigenewe gutwara]. [bizarinda ko abantu] bagenda ngo buzure muri gare babure imodoka zibajyana, bagume ku murongo ari ko bananduzanya.”
“Turagira ngo nibura babone uwo mwanya wo kugira ngo bagende bataha, imodoka zibatware neza, batagiye mu muvundo, harimo kwa kwirinda no kugira ngo saa mbili zigere bose bageze mu rugo, kandi ntawe uhuye n’impanuka kandi bubahirije za ngamba [zo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus]”.
N’ubwo ingendo hagati y’uturere zibujijwe, imodoka zitwara ibicuruzwa zo zemerewe gukomeza akazi kazo ariko zikagendamo abantu babiri gusa. Ingendo zikorwa n’abarebwa na serivise z’ubuzima, yaba abazishaka n’abazitanga, na zo zizakomeza hose mu gihugu.
Dr. Mpunga yavuze ko serivise z’ubuzima zemewe ari “izijyanye na transfeur (serivise zo gushaka ubufasha bwisumbuye bw’ubuvuzi), zirakorwa mu buryo busanzwe bukoreshwa n’imbangukiragutabara. Ariko n’umuntu ku giti cye bibaye ngombwa ashobora kuba yatwara umurwayi, ariko birasaba ko uwo murwayi abanza gupimwa aho avuye kugira ngo tumenye ko afite ubwo burwayi”.
Ku batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, usanga bawukoreramo ku mugoroba bakawusohokamo, Dr. Mpunga yavuze ko nabo aya mabwiriza mashya abareba.
Yagize ati “turasobanura imyanzuro uko yanditse, ni akarere ku karere, ntabwo ari akarere kamwe n’agace k’akarere kajya mu kandi karere. Niba uri mu karere ka Rwamagana uri muri Rwamagana, niba ari Kicukiro uri muri Kicukiro, abantu badufashije muri ubwo buryo byafasha”.
Yasobanuye ko ibindi bizajya birebwaho bishingiye ku mpamvu y’umuntu, kandi ko inzego zibishinzwe zitazakumira ingendo ku bantu bakwiye kuzikora.
Ati “Icy’ingenzi ni uko uwaba afite impamvu yumvikana bigaragara ko agomba kuva mu karere kamwe ajya mu kandi, inzego zibishinzwe zizabikurikirana zibifatire umwanzuro, nibiba na ngombwa uwo muntu abe yakwipimisha barebe ko atanduye”.
Ku batuye mu Mujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu, bo bashobora gukomeza kutugendamo twose, ariko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’utundi turere zo zirabujijwe.
Abanyeshuri barakomeza kwiga
Dr. Mpunga kandi yamaze impungenge abari bafite ubwoba ko amashuri agiye kongera gufungwa, avuga ko abana batari mu byiciro bizahazwa na Coronavirus.
Ati “Amashuri arakomeza kwiga kuko biragenda bigaragara ko abana n’ubwo bashobora kurwara ariko ntabwo bari mu bantu bazahazwa cyane n’indwara. Nta n’ubwo mu mibare dufite kuva twatangira, kandi [abanyeshuri] bakomeje kwiga, ntabwo bari kurwara cyane. Iyo rero ni imwe mu mpamvu ituma tureka abana bakajya kwiga kuko tubona ko bo batari kwandura cyane kandi bashobora no kubahiriza izo ngamba kuko n’iyo bavuye ku ishuri ntabwo bajya mu bikorwa bishobora gutuma bahura n’abantu benshi bakandura”.
Yongeyeho ati “turakomeza gukurikirana uko ubwandu bugenda, yaba mu mashuri no mu baturage muri rusange, ariko turabona ko abantu bakuru bakomeje kwirinda n’abana barakomeza kwiga kandi ntibibagireho ingaruka”.
Ku rundi ruhande, muri ibi bihe by’iminsi mikuru hari abakozi bamwe bari baragiye kuruhukira mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko bakeneye gusubira mu turere bakoreramo kugira ngo akazi gakomeze. Mpunga yavuze ko abo nta gahunda y’umwihariko bafitiwe kuko n’ubundi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus agena ko akazi gakorwa n’abakozi 30% gusa.
Kugeza ubu mu Rwanda, abantu 8 848, barimo 172 bagaragaye ku munsi w’ejo, bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, barimo 105 kimaze guhitana ndetse n’abandi 1 927 bakirwaye. U Rwanda rumaze gufata ibipimo 741 036.