Yatangiriye Umupira k’umuhanda none Chelsea igiye kumutangaho akayabo

Hakim Ziyech wavukiye muri Maroke (Morocco), arerekeza mw’ikipe yo mu mugi wa Londere (London) mu mpeshyi ya 2020, nyuma y’uko Chelsea yemeye kongera amafaranga arenga kuri miliyoni 36 z’Amapawundi ikaba ariyo izamugura.

Ziyech niwe umwana muto mu bana umunani bavukana, Papa we yitabye Imana afite imyaka 10, nibwo yasize Mama we kugira ngo ashake uko yajya abona umushahara uringaniye watunga umuryango. Umupira w’amaguru ni wo umuryango wahise uhanga amaso, kuko abavandimwe babiri ba Hakim bafashe iya mbere bajya mu mwuga wo gukina. gusa ibyo gukina umupira ntibyaciyemo kuri aba bavandimwe be.

Nyuma y’uko ibyo gukina byanze, umuto muri bo Hakim niwe watumye inzozi zabo ziba ukuri. Yerekaniye impano ye mu mihanda yo mu mujyi wa Dronten, nyuma aza kujya mw’ikipe y’iwabo yitwa ASV, maze ku myaka 14 ajya mw’ikipe ya Heerenveen hari muri 2007.

Yigaragaje cyane ubwo yakinaga muri iyi kipe, nibwo muri 2014 yavuye mu gihugu cye maze yerekeza mw’ikipe ya FC Twente yo m’Ubuhorandi, yari ifite icyibazo cy’amikoro.  n’ubwo byari bimeze nabi muri iyi kipe ntibyamubujije kwitwara neza kuko yagaragaje guhangana biri ku rwego rwo hejuru, nibwo ikipe ikomeye m’Ubuhorandi Ajax Amsterdam, yamusinyishije muri 2016.

Marco van Basten yamutoje mu’ikipe ya Heerneveen yavuze ko atamubonagamo imbere he heza, yagize ati:“Ikipe ya FC Twente yari ifite ikibazo cy’amafaranga kandi yari Kapiteni ukiri muto, yagombaga kujya imbere y’itangazamakuru buri cyumweru, agasubiza ibibazo by’ikipe bitamwerekeyeho gusa yarabishoboye.”

Kuva muri 2018 Hakim amaze gutanga imipira ivamo ibitego myinshi kurusha Lionel Messi, gusa nawe aza inyuma ya Klyan Mbape na Riyad Mahrez, yafashije ikipe ya Ajax kugera muri kimwe cya kabiri cya Champions League (igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Uburayi), mu mwaka w’imikino wa 2018-19, ndetse yagize uruhare mu bitego bitatu ubwo Chelsea yanganyaga na Ajax ibitego bine kuri bine.

Ibi byose nibyo biri gutuma Lampard yongera amafaranga kuri uyu mukinnyi kuko yizeye ko azagira icyo yongera muri iyi kipe.

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw