Zlatan Ibrahimović yaririye imbere y’abanyamakuru

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Suède, Zlatan Ibrahimović, yarize ubwo umunyamakuru yari amubajije uko umuryango we wakiriye kuba yongeye guhamagarwa nyuma y’imyaka itanu, avuga ko umuhungu, Vincent, atashakaga ko ava mu rugo.

Nyuma y’imyaka itanu asezeye mu ikipe y’Igihugu, Zlatan Ibrahimović ategerejweho kongera kwambara umwenda w’umuhondo wa Suède muri iki cyumweru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, uyu mugabo w’imyaka 39 yabajijwe icyatumye yemera gusubira mu ikipe y’Igihugu n’uko abahungu be; Maximilian w’imyaka 14 na Vincent w’imyaka 12, bakiriye ko yabasize agasanga bagenzi be bazakinana.

Asubiza iki kibazo, Zlatan yavuze ko atari ikibazo cyiza, akomeza avuga ko umuhungu we atabyakiriye neza, ariko ubu bimeze neza.

Ati “Icyo ntabwo ari ikibazo cyiza ubajije. Mfite Vincent warize ubwo namusigaga, ariko ubu bimeze neza.”

Gusa, Zlatan Ibrahimović yananiwe kwifata ahita yipfuka mu maso, ahanagura amarira mbere yo gukomeza kuganira n’abanyamakuru.

Ibrahimović wahamagawe ku mikino ibiri itaha yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Suède izahuramo na Georgia na Kosovo, yavuze ko na we yifuzaga gusubira mu ikipe y’Igihugu.

Ati “Gukinira ikipe y’Igihugu ni ikintu gikomeye wakora nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, narabakurikiraga, muri njye numvaga kandi nkatekereza ko nshobora kubafasha, ndatekereza ko hari icyo nshobora gukora.”

Yakomeje agira ati “Birasa n’aho nishimiye kuba hano gusa, ariko ndi hano kugira ngo mbone umusaruro, mbonere umutoza umusaruro hamwe na bagenzi banjye, dukorere igihugu cyose. Ibyo navugira hano byose, niba ntabonye umusaruro ntacyo bivuze.”

Zlatan Ibrahimović ufite uburebure bwa metero 1,95, yatangiye gukinira Suède afite imyaka 19 ubwo yakinaga n’Ibirwa bya Faroe mu gihe yatsinze igitego cye cya mbere mu mukino w’amarushanwa mu Gikombe cy’Isi cyo mu 2002 bakina na Azerbaijan.

Yagizwe kapiteni mu mikino yo gushaka itike ya Euro 2012, atsinda kimwe mu bitego byiza mu mikino ya nyuma ubwo batsinda u Bufaransa ibitego 2-0 nubwo Suède yasezerewe itarenze amatsinda.

Zlatan ni we mukinnyi umaze gutsindira Suède ibitego byinshi, 62 mu mikino 116 yakinnye mbere yo gusezerera ubwo ikipe yabo yaviragamo mu matsinda ya Euro 2016.

Uyu mukinnyi wakiniye FC Barcelone, Paris Saint-Germain, Manchester United na LA Galaxy, yasubiye muri Milan AC ku masezerano y’amezi atandatu muri Mutarama 2020, ariko impande zombi zumvikana ko hashobora kongerwaho undi mwaka umwe.

Ibrahimović yatsinze ibitego 29 mu mikino 53 yakiniyemo Manchester United, yemeye ko impande zombi zisesa amasezerano akajya muri LA Galaxy yo muri MLS mu 2018. Kuri ubu, amaze gutsinda ibitego 14 mu mikino 14 ya Serie A yakiniyemo Milan AC.

Zlatan Ibrahimović yarize ari mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari abajijwe uko umuryango we wakiriye kuba yongeye kujya gukinira Suède

Ibrahimović yongeye guhamagarwa nyuma y’imyaka itanu asezeye mu ikipe y’Igihugu
@igicumbinews.co.rw