Gicumbi: Umuryango utishoboye wabyaye abana 3 watangiye kubona ubufasha(Nawe wawufasha)

Hashize amezi abiri Igicumbi News ikoreye ubuvugizi umuryango utishoboye wa Usanase Jean Paul na Muragijimana Delphine, bo mu murenge  wa Mukarange mu karere ka Gicumbi, wasabaga ubufasha ku buyobozi bw’umurenge ko bawuha inyunganiramirire kuko badashoboye kuzibona, nyuma yuko bakimara gushinga urugo bahise babyara abana batatu kubarera bikaba ingume.

Bwa mbere dukora iyi nkuru ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange bwari bwemeye ko bugiye kubafasha gusa haciyemo ukwezi n’icyumweru batarafashwa, bituma twongera gukora inkuru yo kwibutsa umurenge ibyo wari wemeye,

Kanda hasi ukurikire kuri ubu uko uwo muryango ubisobanura:

 

Kuri ubu uwo muryango wabwiye Igicumbi News ko ushimira Igicumbi News kuba baramukoreye ubuvugizi ukaza kubona umuntu wabahaye ubufasha utuye mu gihugu cya Canada wabahaye Amadorali maganabiri ndetse ko n’ubuyobozi bw’umurenge bwawufashije bukawuha inyunganira mirire ifite agaciro kamafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 14 Frw.

Usanase yatubwiye ko umuryango wa Ngendahayo Casien utuye mu gihugu cya Canada wamuhamagaye ukamubwira ko ari uwo gufashwa kuko nawe uzi iko kurera bivuna, avuga ko yamubwiye ko yabonye inkuru ku Igicumbi News kuko twari twashyizeho nimero ye, akabona ko ukeneye ubufasha bwo kurera abana yabyaye agahita afata umwanzuro wo kumufasha biturutse ku mutima we ndetse n’umuryango we, akamwohereza amadorali maganabiri. Ati: “Ndashima Igicumbi News kuba mwarankoreye ubuvugizi nkaza kubona umuterankunga uturuka muri canada, nabonye ampamagaye muma saa mbiri z’umugoroba ambwira ko agiye kumfasha nkabona uko ntunga abana banjye, yanyohereje amafaranga y’amadorari maganabiri njya kuyabikuriza kuri Bank ya Byumba, nkibyumva numvishe ibyishimo bindenze nahise nguriramo abana imyambaro inyunganira mirire ndetse n’amabati 5, andi nkaba narayizigamye mu gatsinda kugirango ibyo naguze nibishira nzongere ngure ibindi kugirango abana bakure neza, none nkaba nshimira Casien wamfashije ndetse nkaba nshimira Igicumbi News kuba cyaratangaje Ikibazo mfite kuko Kubona ubwo bufasha ariho bwaturutse ndishimye cyane”.

Mu kiganiro Igicumbi News yagiranye  na Angelique umugore wa Casien, yabanje gushima ubuvugizi dukorera abanyarwanda, nubwo twakoreye uriya muryango, yakomeje atubwira ko inkuru yose yayisomye abona ko uyu muryango usaba ubufasha bw’inyunganiramirire ko bahise bafata umwanzuro wo gufasha uyu muryango kuko ukeneye ubuvugizi, yakomeje avuga ko bahise bawufasha, Ati: “Ndabashima kuba mukorera ubuvugizi abanyarwanda muri rusange, ariko nkimara kubona inkuru mwari mwanditse, nk’umuryango wanjye twahise dufata umwanzuro wo gufasha uriya muryango kuko nari mbonye utishoboye Kandi ko wari unakeneye uwabatera inkunga, njyewe nk’umutima mfite ndetse n’ijambo ry’Imana ritubwira ko tugomba gufasha abababaye kuko natwe bazadufashiriza abacu, Dore ko nabariya bana bashobora kuzafasha abanjye cyangwa bagafasha abandi nkaba mbashimira nkaba nshimira n’Imana yatumye bariya bana bavuka neza bakaba bakiriho”.

K’urundi ruhande Usanase avuga ko n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange, bwamufashije bukamuha inyunganiramirire irimo ifu y’igikoma, amasabune, amata y’ifu byose bifite agaciro k’ibihumbi 14 Frw. Ati:”Ndanashimira ubuyobozi bw’umurenge kuba nabwo bwaramfashije bukampa inyunganiramirire harimo ifu yigikoma amasabune, amata y’ifu bifite agaciro kangana n’ibihumbi 14 Frw nkabaubuyobozi mbushimira”.

Umunyamabangashingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Igicumbi News ko bafashije uriya muryango kuko biri mu nshingano zabo, yavuze ko bawufashije inyunganiramirire harimo ifu y’igikoma, amasabune, amata y’ifu bifite agaciro k’ibihumbi 14  Frw, ariko ko atari ibya buri kwezi kuko haba hari n’abandi bakeneye ubufasha ko igihe bizajya biba bibaye ngombwa bazajya babihabwa. Ati: “Twarawufashije tuwuha inyunganiramirire ariko ntago ari ibya buri gihe kuko mu murenge dufitemo n’abandi baba bafite ibibazo ariko nawe tuzagumya kumukurikirana aho bishoboka”.

Oscar yakomoje k’ubufasha bwatanzwe buturutse muri Canada, avuga ko ari igikorwa cyiza cyakagombye gushimirwa, akaba yahise asaba n’abanyarwanda kugira umutima ufasha, bafasha abatishoboye. Ati:”Ndashimira uwo munyaCanada wafashije umuturage wacu ni igikorwa cyo kwishimira nkaba nsaba n’abanyarwanda kugira umutima ufasha”.

Gusa uyu muryango uracyakeneye inkunga kugirango ubashe kubona ubushobozi bwo gukomeza kurera abana batatu bibarutse.

Ukeneye kubaha ubufasha wabunyuza ku umukuru w’umuryango, USANASE Jean Paul, ukamuhamagara kuri nimero ye ariyo:+250780120096

Kanda hano hasi usome inkuru twari twabagejejeho ubushize:

Gicumbi: Umuryango wabyaye abana 3 ukomeje kwaka ubufasha

 

Gasangwa Oscar/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri YouTube: