Gicumbi: Umuryango wabyaye abana 3 ukomeje kwaka ubufasha

Hashize ukwezi kumwe umuryango wa Usanase Jean paul na Muragijimana Delphine wabyaye abana batatu uherereye mu karerere ka Gicumbi, umurenge wa Mukarange, akagari ka Mutarama, umudugudu wa Kiziba, ubwiye Igicumbi News, ko ufite Ikibazo cyo kubona inyunganiramirire z’abana babo kuko ntabushobozi bafite, aho basabaga ubuyobozi ngo bubafashe ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

KANDA HASI USOME INKURU TWARI TWAKUGEJEJEHO:

https://igicumbinews.co.rw/gicumbi-umuryango-utishoboye-wibarutse-abana-batatu-urasaba-ubuyobozi-kuwufasha-kubona-inyunganiramirire

kugeza ubu uyu muryango uravuga ko utarahabwa ubufasha.

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Mata 2021, nibwo Usanase Jean paul, uhagarariye umuryango yongeye kumenyesha Igicumbi News, ko kugeza nanubu nta bufasha urahabwa nyuma yuko tuwukoreye ubuvugizi ku buyobozi bw’umurenge , ndetse ko nanyuma y’ubwo buvugizi yasubiye ku biro by’umurenge kureba niba ubwo bufasha babubona , bakamubwira ko ari k’urutonde rwabazahabwa inyunganiramirire, none ukaba usaba ubuyobozi kuwuha ubwo bufasha kuko nta ubushobozi bafite bwo kuba banigondera litiro imwe y’amata ndetse n’ifu y’igikoma kandi nabo baba bahangayikiye icyo kurya. Ati: “Nyuma yuko mudukoreye ubuvugizi tukamenya ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye kudufasha twaje kujya ku biro by’umurenge kureba niba ubwo bufasha twabubona batubwira ko Ikibazo cyacu bakizi ko turi no k’urutonde rwabazahabwa ubufasha bw’ibanze, twarategereje kugeza na nubu ntiturabubona, Kandi ntabushobozi tunafite bwo kuba twakwigondera litilo 1 y’amata ndetse n’ifu y”igikoma byakunganira imirire y’abana bacu dore ko natwe kubona icyo kurya tuba twakubise hirya no hino, none twe icyo dusaba ubuyobozi ni ukutwibuka bukaduha ubwo bufasha kugirango abana bacu bamererwe neza bitihise barajya mu ibara ry’umutuku”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar, yabwiye Igicumbi News, ko uwo muryango bawuzirikana Kandi ko Ikibazo cyawo nabo kibahangayikishije ariko babanje gufasha abaturage babiri bari basigaye muri iki gihembwe, ko uwo muryango ugiye gufashwa muri iki gihembwe. Ati: “Ikibazo cy’uwo muryango turakizirikana kuko natwe kiduhangayikishije, twabanje gufasha abaturage babiri, nabo Bari Bari k’urutonde rw’igihembwe tuvuyemo, ariko uwo tugiye kuwufasha muri iki gihembwe gitangiye ndizeza uwo muryango ko vuba turawuha ubufasha”.

Oscar yihanganishije uwo muryango ku kuba batarabona ubwo bufasha, ariko ko bari k’urutonde rw’abagomba gufashwa muri iki gihembwe cyatangiye muri uku kwezi turimo kwa Mata.

Uyu muryango nibwo bwa mbere wari wibarutse uhita ubyara abana batatu.

Kanda hasi usome inkuru iheruka:

Gicumbi: Umuryango utishoboye wibarutse abana batatu urasaba ubuyobozi kuwufasha kubona inyunganiramirire

Gasangwa Oscar/Igicumbi News