Gicumbi: Menya uko ikibazo cy’umugore ushinja umuyobozi w’ikigo cy’ishuri kumusaba ko baryamana yabyanga agahita amurandurira imyaka cyakemuwe
Umuturage wari waranduriwe imyumbati n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali arashimira Igicumbi News, ko yamukoreye ubuvugizi agashumbushwa imyaka yari yaranduriwe.
Ni umugore witwa Ingabire Aime utuye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Bwisige, akagali ka Gihuke, umudugudu wa Nyamugali, arashimira Igicumbi News, ko yamukoreye ubuvugizi nyuma yuko aranduriwe imyumbati n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali, Kadandara Cyprien, ngo amuziza ko yanze ko baryamana.
Soma inkuru twari twabagejejeho ubushize:
Hashize Ukwezi Ingabire Aime abwiye Igicumbi News ko yarandurirwe imyumbati n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yari yarakodeshejeho umurima wo kuyihingamo akavuga ko intandaro y’ibi byose aruko yamusabye ko baryamana akabyanga.
Uyu mudamu yavugaga ko yaje kubimenyesha ubuyobozi bw’akagali bukamutererana.
Ubushize dukora iyi inkuru twari twavuganye n’umuyobozi w’akagari MURAGIJIMANA Jean Damascène, yanga kugaragaza iby’icyo kibazo avuga ko atabizi, twahise twiyambaza ubuyobozi bw’umurenge wa Bwisige, butubwira ko butari bukizi ariko ko bugiye kugikurikirana, none kuri ubu bwumvishe Ikibazo cy’uwo muturage burakimukemurira.
Ingabire Aime yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bwamukemuriye Ikibazo biciye mu nzira yo kubunga bombi, bugategeka ko uwo muyobozi amushumbusha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40,000frw), ariko bikaba atari indishyi ahubwo ari kumushumbusha ibyo yari yangirijwe. Ati: “Ndashimira Igicumbi News, ku buvugizi mwonkoreye kuko mwamvuganiye ku kibazo cyanjye, Kandi ndanashimira ubuyobozi bw’umurenge kunkurikiranira ikibazo cyanjye nyuma yuko ubuyobozi bw’akagari buntereranye, Ubuyobozi bukaba bwarategetse umuyobozi w’ikigo kushumbusha Imyumbati yanjye yangijwe, bukamutegeka kumpa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40,000frw), nkaba narayabonye Tariki ya 06 Mata 2021, ndabashimira cyane kubuvugizi mwankreye Kandi nkashimira ubuyobozi bw’umurenge.”
Igicumbi News cyamubajije kubijyanye no kumusaba ko baryamana, atubwira ko ntacyo babikozeho kuko basanze ntagihamya afite cyigaragara, byibuze nk’amajwi yamufashe abimusaba. Ati: “Ntago ubuyobozi bwabyinjiyemo cyane kuko bwasanze nta gihamya mfite kizwi nka Records(kumufata amajwi) ariko icyari cyimbabaje cyari imyaka yanjye”.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge Ndizihiwe Cyriaque, yabwiye Igicumbi News, ko uyu mudamu, bamukemuriye Ikibazo binyuze mu kubahuza bombi bagasesengura ibitekerezo byabo, basanga ku mpande zombi bafite amakosa ariko bagategeka umuyobozi w’ikigo gushumbusha ibyo yangije. Yagize ati: “Ikibazo cya Ingabire tukimara kukimenya twarabahuje bose ndetse tubahuza na komite y’ababyeyi y’ikigo kugirango turebe impande zose tutabogamye, dusanga impande zose hari amakosa bafite k’uruhande rw’uwari watishije twasanze igihe yari yarahawe cyararangiye, naho ku ruhande rw’umuyobozi w’ikigo twasanze yararanduye imyumbati atarabitumenyesheje ngo turebe icyakorwa, Kandi twanasanze umuyobozi w’ikigo avuga ko Ari abanyeshuri bayiranduye ariko tugasanga byose ariwe byaturutseho, kuko ariwe waboherejemo rero twamutegetse kumushumbusha ibyangijwe ariko bidaciye mu ndishyi.”
Umuyobozi w’umurenge yagiriye inama abaturage kujya birinda icyatuma bashyamirana kuko bikurura amakimbirane ndetse yavuze ko bagomba kujya bagana ubuyobozi mugihe habayeho amakimbirane kugirango bubafashe muri ibyo bibazo kuko aricyo ubuyobozi bubereyeho.
Igicumbi News yashatse umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nyamugali, KADANDARA Cyprien, kugirango atubwire uko yakiriye uko ikibazo yari afitanye na Ingabire cyakemuwe turamubura, haba ku murongo wa Telefone ndetse no ku butumwa bugufi yanze kudusubiza, gusa ubushize yari yabwiye Igicumbi News ko ibyo bamushinjaga “byari bigamije kumuharabika”.
Imyumbati yari yaranduwe yari yahinzwe na Ingabire Aime ayihinga mu murima yakodeshejwe n’ikigo cy’amashuri cya Nyumugali, Komite y’ababyeyi y’icyo kigo yavuze ko iyo myumbati yaranduwe na Kadandara itabimenyeshejwe.
Kanda hano hasi ukurikire ikiganiro twagiranye nabo:
Gasangwa Oscar/Igicumbi News