Gicumbi: Umugabo yasanzwe mu bisheke yenda gushiramo umwuka bamujyanye kwa muganga ahita apfa

Mu gitondo cyo  kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 5 Nzeri 2020, nibwo Ndagijimana Jean de Dieu wo mu kagari ka Gashirira, umurenge wa Ruvune, akarere ka Gicimbi, wari umuvuzi gakondo  yasanzwe mu murima w’ibisheke w’umugabo witwa Gahanda, aho yari aryamyemo nta gatege asa n’uwabyimbye ku mutwe inyuma, nyuma akajyanywa ku kigo Nderabuzima cya Ruvune kumuvura bikanga, bakamwohereza ku bitaro bikuru by’akarere bya Byumba agahita apfa.

Kuri iki kibazo Igicumbi News yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune Ngezahumuremyi Theoneste, inshuro zose twamushatse haba no ku murongo wa Telefone ntibyakunze.

Gusa Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Gashirira kabereye iri sanganya, Murenzi François yabwiye Igicumbi News ko uyu mugabo bazindutse bakamusanga mu bisheke aryamye ngo ariko uko yagezemo bikaba bikiri amayobera. Ati: “Nibyo yasanzwe mu gisheke ari muzima ariko ntagatege afite twihutira kumujyana kwamuganga, nabo babonye bikomeye bamwohereza i Byumba ku ivuriro rikuru, gusa ntacyo byatanze kuko byarangiye ashizemo umwuka, ubu tukaba tutari twamenya niba hari abagizi banabi bamugiriye nabi cyangwa ari ikindi ariko turi kubikurikirana ngo turebe icyo yaba yazize”.

Uyu nyakwigendera urupfu rwe rwahuriranye n’urwundi witwa Gahutu bari basanzawe batuye mu mudugudu umwe, kuko bose babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bapfuye nk’uko bikubiye mu nkuru Igicunbi News yari yabagejejeho.

Abaturanyi ba aba bagabo bapfuye barasaba ko habaho iperereza ryimbitse ryo kugirango hamenyekane icyabishe nyirizina. Umwe muri bo witwa Nizeyimana Appolinaire yabwiye Igicumbi News ko bishoboka ko byaba byaratewe n’ubusinzi kuko hari uwa mbere bivugwa ko yapfuye yari yavuye mu kabari n’uyu wundi bakaba bamugezeho afite agacupa k’umutobe (inzoga iri mu bwoko bw’urwaga isindisha,abantu bo mu karere ka Gicumbi  bitiriye umutobe). Ati: “Rwose  byatuyobeye Gahutu yari yavuye mu kabari mu gitondo dusanga yapfuye na Jean de Dieu na we twamusanze mu bisheke yanegekaye imbere ye hari akalitiro k’umutobe, ubwo turasaba ko hakorwa iperereza kugirango hamenyekane icyabishe ny’irizina kuko hari igihe wasanga ari n’abagizibanabi babikoze”.

Kuva kuri uyu wa Gatandatu inzego z’ibanze zo mu murenge wa Ruvune zakomeje guhakanira Igicumbi News ko bano bantu ntaho bari bahuriye n’ibikorwa by’ubusinzi ahubwo zikavuga ziyambaje urwego rw’ubugenzacyaha kugirango rukomeze rukore iperereza kugirango hamenyekane icyabahitanye zikaba zizeye ko iperereza hari icyo rizageraho.

Kanda hano hasi usome inkuru ivuga ku rupfu rwa Gahutu twari twakugejejeho ejo hashize:

Gicumbi: Umugabo yarohamye mu mugezi arapfa harakekwa ko yari yasinze

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News