Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana igice cya 12, aho Masoyinyana yari yashwanye na mugenzi we kubera ko yamugiraga inama yo kudakunda Kajwikeza cyane,ubu tugiye kubagezaho Igice cya 13.

Kajwikeza ari gucatinga n’umukunzi we Masoyinyana, niko kumubwira ko hari abashaka kubatandukanya. Kajwikeza ati: “umva abo bihorere ubwo aba ari amashyari baba bafite”,

Masoyinyana ahita amubaza ati: “Ese Koko nk’uko wambwiye ko ufite ku mafaranga nibyo Koko?,cyangwa nibyabindi by”abasore,gusa ka nkwisabire ujye u bwiza ukuri kuko kubeshya simbikunda”.

Kajwikeza acyumva icyo kibazo yahise akeka ko haba hari abantu bamubwiye ko nta mafaranga agira, nyamara nta muntu wari warabimubwiye,
Kajwikeza ahita amusubiza ati: “Umva Kandi, ubwo ko utangiye kumva amabwire Kandi nawe ubizi ko hari abashaka kudutanya,abakubwira ko nta mafaranga ngira barakubeshya rwose ,ifaranga ndi naryo”.

Masoyinyana yumvise amusubije gutyo atangira kumwibazaho ahita amubwira ati: “Nonese ko nkubajije nigeze nkubwira ko hari abambwira ko nta mafaranga ufite?, ahubwo reka wivemo”.

Nyuma y’aha Masoyinyana yakomeje kwibaza icyatumye amusubiza gutyo, bituma ahamagara Nikuze aramubwira ati: “Rwose wangiriye inama aho kukumva ndakurakarira, none nasanze tutakomeza kubaho turakaranyije kandi kuba warangiraga inama bitari uko unyanze ,rero nkusabye imbabazi mbabarira tukomeze twibere inshuti yewe tujye tugirana inama kuko nasanze ibyo wambwiraga bishobora kuba arukuri”.

Nikuze aramwemerera imbabazi arazimuha, nyuma yaha kajwikeza ahamagara Masoyinyana yumva ntamwitabye,amwandikira kuri Facebook abona ntamusubije amwandikira sms isanzwe abona nta musubije ahita akeka ko yaba yaramenye ko ibyo amubwira byose ari ibinyoma agahitamo kumwanga ararakara cyane .

Ese Koko kuba Masoyinyana Atari gusubiza kajwikeza nukumwanga? ,

Ni aho u utaha mu gice cya 14.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 12

Masoyinyana Igice cya 11

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News