Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 40

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 39.

Aho Rufonsi yarakomeje kugenda akwirakwiza ibihuha ko Muvumba ariwe wafungishije Nkorongo(Papa Mutesi),ibi akaba abikora kugirango arebe ko Mutesi na Muvumba nabo bashwana ntibazabane.

Nyuma twahise tubagezaho inshamake y’ibice byose byahise.

Ubu Tugiye kubagezaho Igice cya 40.

Inkuru imaze gukwirakwira hirya no hino ko Muvumba ariwe wafungishije Nkorongo kuburyo aho Mutesi anyuze hose yumva bavuga ko  Koko atazabana na Muvumba Kandi ko ariwe wafungishijePapa we.

Mutesi bikamuyobera kuburyo umutima we uhoramo urujijo,bigatuma yibaza ati”elEse birashoboka ko Muvumba yagira uruhare rwo gufungisha papa?,Ntibishoboka!”.

Ahita afata umwanzuro wo kuzabaza Muvumba uko bimeze.

Umunsi we na Mama we bihaye wo kujya kureba Nkorongo uba urageze,baragenda bagezeyo baganira nawe. Arababwira ati”hari amakuru mutari muzi ,icyaha nafungiwe na Rubasha yakigizemo uruhare niwe wampaye amafaranga yo gutangamo ruswa,ubu bagenzi banjye bakaba bangiriye inama nange nsanga niyo,Rubasha namureze azitaba kuwa 3 dore ko ataranaza kunsura,rero bitazabatungura “.Amasaha yo gusubira muri gereza aba arageze abasezeraho barataha .

Mutesi ataha yumiwe ahita ahamagara Muvumba aramubwira ati”Sheri,rwose ndagushaka cyane ngo tuganire ariko ndanagukumbuye da!”.

Muvumba abanza kugira amacyenga yifata ku kananwa aribaza ati:”Ubuse yaba agirango ambwire ko yasanze atwite ra? Ese ko twakoresheje agakingirizo,ntawamenya reka ntegereze icyo azambwira!”.

Mutesi na Muvumba baba bagiye gupanga iki?

Ni aho ubutaha mu gice cya 41. Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 41

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 39

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 38

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 37

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News