Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 47

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 46, Aho Mutesi yari yaganiriye na Papa we kubijyanye n’inkwano.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 47.

Muvumba azi neza ko arikwitegura ubukwe none agize ibyago bamwibye utuntu twose, Mutesi akajya abwirwa n’inshuti ze ko Muvumba atabona amafaranga yo gukora ubukwe, Mutesi akabasubiza ati “Ibyo muvuga ntabyo muzi ,urukundo nyarukundo ntirusaza Kandi ntirutsindwa kubera ibibazo kuko n’undi wese yahura n’ibibazo”.

Ubwo abo bakobwa b’inshuti ze batangira kujya bamuhuza n’abandi bahungu bo mu miryango ikize banamubwira ko abo bahungu bamukunda Kandi bahita bakora ubukwe, Mutesi akababwira ko azabasubiza.

Umunsi umwe aza gucishamo nimero ya Muvumba yumva iciyemo,baraganira Muvumba amubwira ko nubwo bamwibye bitatuma batandukana azemera agashakisha ariko bakabana,hashize iminsi ibiri Mutesi abona urwandiko papa we yamwandikiye amubaza aho imyiteguro igeze,ahita ahamagara Muvumba amubwira ko Papa we ari kumubaza aho imyiteguro igeze Muvumba ati “buretse ndabitekerezaho nzakubwira “.

Mutesi yumvise muvumba amubwiye gutyo agirango agiye kumwanga ,imitima imubana myinshi ,bucyeye bwaho yumva Muvumba aramuhamagaye amubwira ko ari buze kumureba bakanoza imihango y’ubukwe bwabo agarura agatima,ubwo nawe ahita yandikira papa we ko imyiteguro igeze kure .

Ese ko hari abanyamuryango wo kwa Mutesi batari bumva ko Mutesi yabana na Muvumba bizagenda bite nibabona batumiwe mu nama yo gutegura ubukwe ?

Ni aho ubutaha mu gice cya 48.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 46

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 45

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News