Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 45

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 44,aho Nkorongo yagabanyirijwe Igifungo naho Epimacye we yari amaze gufungwa.

Tugiye kubagezaho Igice cya 45.

Mutesi yicaye aganiriza Mama we amumenyesha ko ku bw’urukundo akundana na Muvumba bapanze kuzabana,yewe banumvikanye ko imihango yose izabera rimwe.

Mama we aramusubiza ati”Niba rwose umukunda akagukunda ntakibazo ,ariko se nkubaze ,mwumvikanye inkwano?ese ko ubizi ko papa wawe afunze mwapanze kuzabukora ryari?”.

Mutesi aramusubiza ati”Rwose ntugire impungenge twapanze kubukora amaze gufungurwa ,inkwano zo njye na we turibuganire hanyuma mbimubwireho”.

Mama we ariyumvira ati”Ese ko mbizi ko mwakundanye cyera , Kandi ko nzi ko umuryango we ukennye buriya azagukwa angahe?

Mutesi ati”Kuva namwe mubizi niyo mahirwe ,reka nzanjye gusura Papa nawe mbimuganirize nzumve ayo asaba ko bazankwa”.

Mama we yumiwe ati”Mwana wa,ndumva uzi ubwenge pe !twaritugiye gukora amakosa nta mukobwa ukoshwa na nyina Kandi se akiriho”.

Kuko Mutesi atari yakaganiriye na Muvumba ku by’umushahara ahembwa ahita amuhamagara amubaza ayo yumva yabona kubijyanye n’inkwano ngo abe ariyo azabwira se.

Muvumba aramusubiza ati :”Rwose ndagukunda urabizi ayo banyaka yose nimba nyafite nzayatanga ,ariko nanone wibuke ko tutagomba kwisahura kuko igihe tuzaba tubanye ibibazo nitwe tuzajya tubyicyemurira ntago tuzareba ababyeyi “.

Mutesi yumva ntabyumva neza ariyumvira abyibazaho umwanya nyuma yumva ibyo Muvumba amubwiye nibyo ahita ajya kureba se aho afungiye ngo abimutekerereze.

Nkorongo arabyakira ate?

Ko yumvaga Mutesi nakwa na Rufonsi azabona amafaranga menshi,aramukosha angahe?

Ni aho ubutaha mu gice cya 46.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 44

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 43

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 42

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 41

Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 40

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News