Rwanda: Undi umupadiri yishwe na Coronavirus

Padiri Habimana Ladislas wakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yishwe na Coronavirus kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021.

Uyu musaza yitabye Imana yari afite imyaka 78 y’amavuko, yabaga mu rugo rukuru rw’Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare.

Itangazo ribika urupfu rwe ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare rivuga ko yazize uburwayi, itariki yo kumushyingura ikaba izatangazwa nyuma.

Umwe mu bapadiri bamuzi yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe arwariye mu Mujyi wa Kigali aho yivuzaga Coronavirus.

Ati “Yari arwariye i Kigali i Nyamirambo, yazize icyorezo cya Coronavirus.”

Padiri Ladislas Habimana yavukiye muri Diyoseze ya Gikongoro ku itariki ya 28 Ukwakira 1943, ahabwa ubupadiri ku wa 28 Kanama 1975.

Mu mirimo yakoze, harimo ko yabaye Umuyobozi wa Collège Christ-Roi y’i Nyanza mu 1980 nyuma yaho aba Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda kuva mu 1989 kugeza mu 1999.

Yabaye kandi Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Rutongo; ashingwa amashuri Gatolika muri Diyoseze ya Butare kuva mu 2006 kugeza mu 2012.

Kuva mu 2012 kugeza mu 2015 yabaye Padiri ushinzwe Centrale ya Sainte Thérèse nyuma yaho aba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kiruhura kugeza mu 2017.

Mu 2017 yoherejwe kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi mu Karere ka Gisagara, mu 2018 aba umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyumba.

Kanda hasi usome inkuru twabagejejeho z’abapadiri bamaze kwica na Coronavirus:

Rwanda: Umupadiri yishwe na Coronavirus

Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana

@igicumbinews.co.rw