Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice 48

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 47,aho abakobwa b’inshuti za Mutesi bashakaga kumuhuza n’abandi bahungu ngo nuko Muvumba yibwe.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 48.

Ni saa yine z’amanywa,mu rugo kwa Nkorongo hari abantu bategereje kumubona nyuma yuko yabaga muri gereza akaba yafunguwe.

Mutesi n’umukunzi we bagiye kumureba ngo bamugeze mu rugo,bakigera mu rugo impundu,n’ingoma byari byose,ubwo Rufonsi ahinyurisha agirango arebe ibyabereye aho,ahageze abona Nkorongo Kandi yarazi ko afunzwe.

Ubwo ahita yibwira ko na papa we Rubasha yaba yafunguwe ariruka ajya kureba mu rugo aramubura ,atangira kugenda abaza abantu niba hari amakuru ye bazi Kandi nawe ubwe ari Papa we ntayazi.

Abantu bamwe batangira kujya bamunnyega bavuga ko umutego mutindi ushibukana nyirawo,bavuga ko wasanga ariwe icyaha cyafashe akaba we yagumyemo.

Bucyeye bwaho ari Nkorongo n’umuryango we baricara baraganira batangiye kuganira mukuru wa Mutesi washatse muri Rwenda atangira kugarura ibya cyera avuga ko atifuza ko Mutesi yashyingirwa kwa Muvumba.

Mutesi aramubwira ati: “Uko wabigenza kose ntiwambuza kubana na Muvumba kuko inzira twanyuranye ni nyinshi”.

Uwo mukuru we aba arikubise aragenda.

Abandi bafata icyemezo cy’uko bazabimwumvisha barakomeza bapanga igihe imihango yo gusaba,gukwa no gushyingirwa izabera ,uwo mukuru we agenda avuga ko azabitoba bitazaba,mu gihe na Mutesi yiyemeje ko ntacyabuhagarika.

Ese koko uyu mukuru wa Mutesi birashoboka ko ashobora guhagarika ubu bukwe ?

ni aho ubutaha mu gice cya 49 ari nako tugenda tugana ku musozo w’uru Rukundo.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 47

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 46

Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 40

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News